ITANGAZO RYA COALITION YA OPOSITIYO NYARWANDA

MU RWEGO  rwo gusoza umwaka wa 2025 no gutangira umwaka mushya wa 2026. Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA yatumiye abanyapolitiki b'Inkoramutima basanzwebakorana bya hafi, bafatanya gusesengura ibihe turimo.

INGINGO YA MBERE

BASUZUMANYE ubushishozi  ibibazo by'ingutu bibangamiye  Abanyarwanda biterwa ahanini n'ukoubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n'umunyagitugu Paul Kagame bwahisemo kwiyubakira ku  kinyoma, iterabwoba n'ukwikubira ibyiza byose by'igihugu; gukwirakwiza  umutekano muke n'intambaraz'urudaca mu Karere k'Ibiyaga bigari bya Afurika. 

INGINGO YA 2

BASOBANUKIWE NEZA ko nta mahoro ashoboka mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga bigari byaAfurika  u Rwanda rugitegekwa na FPR-Inkotanyi y'umunyagitugu Paul Kagame.

INGINGO YA 3

BASANZE HARI IKIDASANZWE   gikwiye gukorwa kugira ngo impinduka nziza Abaturage b'uRwanda n'ab'ibihugu byo mu Karere bifuza igerweho kandi byihuse.

INGINGO YA 4

BITYO RERO BANZUYE IBI BIKURIKIRA:

Icyambere

Hakwiye guhangwa inzira iboneye yo guhuza ingufu n'ubushake by'abadashyigikiye imitegekeremitindi ya   FPR-Inkotanyi,  ni ukuvuga ko hakenewe  " Coalition  ya Opozisiyo nyarwanda ", ibumbiye hamwe  abari mu gihugu n'abakorera mu buhungiro.

Icyakabiri

Gutakambira ibihugu by'incuti no kubyemeza ko noneho bikwiye  gushyigikira mu buryo bufatika  iyo"Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda" kugira ngo ibashe guhangamura Ubutegetsi bw'igitugu bwaFPR-Inkotanyi.

Icyagatatu

Gukomanga ku miryango y'amashyirahamwe, by'umwihariko avuga ko akora politiki no kubasabakwitabira umushinga wo kurema " Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda".

INGINGO YA 5

NYUMA YO KWAKIRA NO GUSESENGURA IBISUBIZO BYATANZWE N'ABAYOBOZI B'AMASHYIRAHAMWE YA POLITIKI, BYAGARAGAYE KO: 

Icyambere

Intambwe yonyine ishoboka, ikwiye, itunganye kandi ifitiye rubanda akamaro ari ukubaka  "Coalition y'Abanyapolitiki ba Opozisiyo" babyemera kandi babifitiye ubushake.

Icyakabiri

Igikorwa cyo kwegeranya abo banyapolitiki babifitiye ubushake kirihutirwa.

 INGINGO YA 6

 UYU MUNSI RERO TUKABA TUZINDUWE NO KUBATANGARIZA IBI BIKURIKIRA :

 Icyambere

 Abanyapolitiki 100 bishyize hamwe batangije :

  "Coalition ya Opozisiyo nyarwanda iharanira impinduramitegekere ishingiye kuriDemokarasi" ;

 "Rwandan Opposition coalition for Democratic Change" (ROC mu mpine ) mu rurimi rw'Icyongereza;

 "Coalition de l'Opposition Rwandaise pour le Changement Démocratique", mu Gifaransa.

Ibirango bya Opozisiyo nyarwanda iharanira impinduramitegekere ishingiye kuri Demokarasi

 Icyakabiri

 ABANYAPOLITIKI 100 bashinze "Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda" ( ROC) ni bantu ki?

Ni abagabo n'abagore; bakomoka mu Uturere twose 30 tugize u Rwanda" ; barimo  Abahutu n'Abatutsi; abakuze n'urubyiruko; baturutse mu madini n'imyemerere itari imwe; ni abayobokeb'amashyirahamwe ya politiki na société civile atandukanye; barabarizwa imbere mu Rwanda no mu buhungiro; bahujwe no kwiyumvamo ubushake buhanitse bwo kwitangira impinduramitegekere mu Rwanda.

 Icyagatatu

"Coalition ya Opozisiyo nyarwanda"(ROC) itangaje ku mugaragaro ko  izitabira amatora yaPerezida wa Repubulika n'ay'abagize Inteko Ishingamategeko ateganyijwe mu mwaka wa 2029.

Icyakane

"Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda"(ROC) igennye ko umukandida uzayihagararira ku mwanyawa Perezida wa Repubulika ari Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA. 

Icyagatanu

« Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda"( ROC) irashimira bikomeye ibihugu byose byemeraDemokarasi byiyemeje kuyifasha , ikaba ibisaba  guhagarika inkunga yose byateraga ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bumaze imyaka 30 bwica bunayogoza u Rwanda n'Akarere k'Ibiyaga bigari; kubushyiriraho ibihano by'ubukungu; Embargo ku ntwaro no gushyikiriza Ubutabera Mpuzamahangaabakoze ibyaha bikomeye na ndengakamere.

Icyagatandatu

"Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda"(ROC) irasaba Abanyarwanda bose banyotewe impindukanziza kuyishyigikira bivuye inyuma kugira ngo izashobore gutsinda FPR-Inkotanyi maze ishyirehoLeta Nshyashya; izafungura urubuga rwa politiki;  izaca apartheid yimitswe na FPR mu nzego zosez'ubuzima bw'igihugu; izarekura imfungwa zose za politiki; izacyura impunzi; izazana amahoron'iterambere risangiwe mu Rwanda ;  izahagarika ibitero bya gisilikari kuri République iharaniraDemokarasi ya Kongo ahubwo izitabire imishinga yose ishimangira amahoro n'ubusabane mu bihuguby'Akarere k'Ibiyaga bigari bya Afurika.

INGINGO YA KARINDWI

Kuko tuzi neza ko  Imana Umushobora byose, Umugenga w'ibihe n'amateka, Umwami w'amahoro, ahagaze ku ruhande rwa "Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda( ROC), tuzatsinda, nta kabuza.

 Bikorewe i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,

 Taliki ya 16/01/2026

Madame Claire Marie Urusaro 

UMUVUGIZI wa Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda (ROC).