ITANGAZO RYA COALITION YA OPOSITIYO NYARWANDA
MU RWEGO rwo gusoza umwaka wa 2025 no gutangira umwaka mushya wa 2026
Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA yatumiye abanyapolitiki b'Inkoramutima basanzwe bakorana bya hafi, bafatanya gusesengura ibihe turimo.
INGINGO YA MBERE
BASUZUMANYE ubushishozi ibibazo by'ingutu bibangamiye Abanyarwanda biterwa ahanini n'uko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n'umunyagitugu Paul Kagame bwahisemo kwiyubakira ku kinyoma, iterabwoba n'ukwikubira ibyiza byose by'igihugu; gukwirakwiza umutekano muke n'intambara z'urudaca mu Karere k'Ibiyaga bigari bya Afurika.
INGINGO YA 2
BASOBANUKIWE NEZA ko nta mahoro ashoboka mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga bigari bya Afurika u Rwanda rugitegekwa na FPR-Inkotanyi y'umunyagitugu Paul Kagame.
INGINGO YA 3
BASANZE HARI IKIDASANZWE gikwiye gukorwa kugira ngo impinduka nziza Abaturage b'u Rwanda n'ab'ibihugu byo mu Karere bifuza igerweho kandi byihuse.
INGINGO YA 4
BITYO RERO BANZUYE IBI BIKURIKIRA:
Icyambere
Hakwiye guhangwa inzira iboneye yo guhuza ingufu n'ubushake by'abadashyigikiye imitegekere mitindi ya FPR-Inkotanyi, ni ukuvuga ko hakenewe " Coalition ya Opozisiyo nyarwanda ", ibumbiye hamwe abari mu gihugu n'abakorera mu buhungiro.
Icyakabiri
Gutakambira ibihugu by'incuti no kubyemeza ko noneho bikwiye gushyigikira mu buryo bufatika iyo "Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda" kugira ngo ibashe guhangamura Ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR-Inkotanyi.
Icyagatatu
Gukomanga ku miryango y'amashyirahamwe, by'umwihariko avuga ko akora politiki no kubasaba kwitabira umushinga wo kurema " Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda".
INGINGO YA 5
NYUMA YO KWAKIRA NO GUSESENGURA IBISUBIZO BYATANZWE N'ABAYOBOZI B'AMASHYIRAHAMWE YA POLITIKI, BYAGARAGAYE KO:
Icyambere
Intambwe yonyine ishoboka, ikwiye, itunganye kandi ifitiye rubanda akamaro ari ukubaka "Coalition y'Abanyapolitiki ba Opozisiyo" babyemera kandi babifitiye ubushake.
Icyakabiri
Igikorwa cyo kwegeranya abo banyapolitiki babifitiye ubushake kirihutirwa.
INGINGO YA 6
UYU MUNSI RERO TUKABA TUZINDUWE NO KUBATANGARIZA IBI BIKURIKIRA :
Icyambere
Abanyapolitiki 100 bishyize hamwe batangije :
"Coalition ya Opozisiyo nyarwanda iharanira impinduramitegekere ishingiye kuri Demokarasi" ;
"Rwandan Opposition coalition for Democratic Change" (ROC mu mpine ) mu rurimi rw'Icyongereza;
"Coalition de l'Opposition Rwandaise pour le Changement Démocratique", mu Gifaransa.
Ibirango bya Opozisiyo nyarwanda iharanira impinduramitegekere ishingiye kuri Demokarasi
Icyakabiri
ABANYAPOLITIKI 100 bashinze "Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda" ( ROC) ni bantu ki?
Ni abagabo n'abagore; bakomoka mu Uturere twose 30 tugize u Rwanda" ; barimo Abahutu n'Abatutsi ; abakuze n'urubyiruko; baturutse mu madini n'imyemerere itari imwe; ni abayoboke b'amashyirahamwe ya politiki na société civile atandukanye; barabarizwa imbere mu Rwanda no mu buhungiro; bahujwe no kwiyumvamo ubushake buhanitse bwo kwitangira impinduramitegekere mu Rwanda.
Icyagatatu
"Coalition ya Opozisiyo nyarwanda"(ROC) itangaje ku mugaragaro ko izitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abagize Inteko Ishingamategeko ateganyijwe mu mwaka wa 2029.
Icyakane
"Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda"(ROC) igennye ko umukandida uzayihagararira ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari Nyakubahwa Padri Thomas NAHIMANA.
Icyagatanu
«Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda"( ROC) irashimira bikomeye ibihugu byose byemera Demokarasi byiyemeje kuyifasha , ikaba ibisaba guhagarika inkunga yose byateraga ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bumaze imyaka 30 bwica bunayogoza u Rwanda n'Akarere k'Ibiyaga bigari; kubushyiriraho ibihano by'ubukungu; Embargo ku ntwaro no gushyikiriza Ubutabera Mpuzamahanga abakoze ibyaha bikomeye na ndengakamere.
Icyagatandatu
"Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda"(ROC) irasaba Abanyarwanda bose banyotewe impinduka nziza kuyishyigikira bivuye inyuma kugira ngo izashobore gutsinda FPR-Inkotanyi maze ishyireho Leta Nshyashya; izafungura urubuga rwa politiki; izaca apartheid yimitswe na FPR mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu; izarekura imfungwa zose za politiki; izacyura impunzi; izazana amahoro n'iterambere risangiwe mu Rwanda; izahagarika ibitero bya gisilikari kuri République iharanira Demokarasi ya Kongo ahubwo izitabire imishinga yose ishimangira amahoro n'ubusabane mu bihugu by'Akarere k'Ibiyaga bigari bya Afurika.
INGINGO YA KARINDWI
Kuko tuzi neza ko Imana Umushobora byose, Umugenga w'ibihe n'amateka, Umwami w'amahoro, ahagaze ku ruhande rwa "Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda( ROC), tuzatsinda, nta kabuza.
Bikorewe i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
Taliki ya 16/01/2026
Madame Claire Marie Urusaro
UMUVUGIZI wa Coalition ya Opozisiyo Nyarwanda (ROC).

